Korali Bethlehem Choir ADEPR Gisenyi yatangaje ko iri hafi gushyira hanze indirimbo nshya yise “Yesu Gusa”, igihangano bemeza ko kizaba kirimo ubutumwa buzakora ku mitima ya benshi.
Bethlehem Choir ikunzwe cyane ariko ikaba yari imaze igihe itumvikana cyane mu bihangano bishya yongeye kwegura inanga aho igiye kugeza indirimbo nshya nyinshi ku bakunzi bayo.
Ku ikubitiro, bateguje indirimbo nshya "Yesu Gusa" izibanda ku butumwa buvuga ko Yesu Kristo ari we Muhuza w’umwizera n’Imana ndetse akaba ari we Nzira imuganisha kuri Data.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Bethlehem Choir yagize iti: “Tubafitiye indirimbo nshya ‘Yesu Gusa’ izajya hanze vuba. Ni nziza cyane. Ni indirimbo yihariye irimo ubutumwa bukomeye ku buzima bwa buri mwizera.
Itwibutsa ko Yesu Kristo ari we wenyine Muhuza wacu n’Imana, kuko ari we wabaye Inzira nyayo itugeza kuri Data wa twese.”
Korali Bethlehem yasabye abakunzi bayo gukomeza gukurikirana ibikorwa byayo kuri YouTube, aho ifite umuyoboro witwa BETHLEHEM CHOIR ADEPR GISENYI, kugira ngo bazabe mu ba mbere bazareba iyi ndirimbo igihe izaba yamaze gusohoka.
Mu myaka 62 imaze ikora ivugabutumwa, Bethlehem Choir yagiye ishyira hanze indirimbo zitandukanye zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Ubu Bethlehem Choir itegerejwe mu giterane gikomeye "Imana Iratsinze" cya Jehovah Jireh Choir kizabera kuri Stade Umuganda i Rubavu ku wa 22 na 23 Kanama 2026.
Perezida wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, yabwiye Paradise ko Bethlehem ihishiye ibyiza byinshi cyane abakunzi bayo bazitabira iki giterane "Imana Iratsinze".
Ati: "Reka dutere abakunzi bacu amatsiko; indirimbo nziza zirimo ubutumwa bwa Kristo zirahari, by’umwihariko izibutsa abakunzi bacu bya bihe byiza, ndetse zigatuma umuntu yumva ahembutse mu bugingo. Ku batarakira Kristo bo, ni umwihariko udasanzwe.”
Bethlehem Choir yararikiye abakunzi bayo kwitegura kwakira indirimbo nshya "Yesu Gusa". Nubwo igihe nyirizina cyo kuyishyira hanze kitaratangazwa, Bethlehem yatangiye kuyimenyekanisha no gutumirira abakunzi bayo kuyitegerezanya amatsiko.
Bethlehem Choir yongeye guteguza igihangano gishya, “Yesu Gusa”, nyuma y’imyaka myinshi ikora ibikorwa by’indashyikirwa
Reba kimwe mu bihangano byabo byageze kure kuri YouTube



Comments
Nothing yet. Say the first thing.
Sign in to join the conversation.