Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko impinduka zagezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na kompanyi ya GAMICO Ltd mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, zitagarukira ku kongera umusaruro gusa, ahubwo zimaze kuba umusingi w’iterambere ry’abakozi, imiryango yabo ndetse n’abaturage babukikije. Mu ruzinduko rwakorewe muri ibi birombe bicukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti,…
Mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 29 ririmo kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, uruganda SINA Gerard Entreprise URWIBUTSO rwagaragaje igikorwa gishya cyo gukora imyenda ya “Made in Rwanda”, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byarwo byo kongerera agaciro ibikorerwa mu gihugu. Iyi ni imwe mu ntambwe nshya uru ruganda ruzwi cyane mu gutunganya ibikomoka ku […]
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda yo guhagarika burundu ikoreshwa ry’imiyoboro ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho rizamura ireme rya serivisi z’itumanaho n’umuvuduko wa internet. Iyi gahunda yatangajwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), igaragaza ko umuyoboro wa 3G uzahagarikwa ku wa 30 Kamena 2027 ku rwego rw’igihugu, mu gihe 2G […]
Abanyamakuru bakora inkuru z’iperereza n’iz’ubuvugizi basabwe guharanira ko ibyo batangaza bishingiye ku nyungu rusange z’abaturage, aho kuba uburyo bwo kureba ku nyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa gufata uruhande mu bibazo bireba ubutabera. Ibi byagarutsweho mu mahugurwa ku gutangaza inkuru z’ibyaha (Training on Crime Reporting) yateguwe na Fojo Media Institute ku bufatanye na AFRI-MEDIA Ltd,…
Abanyeshuri 120 bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’amashuri mu gihugu hose basoje irushanwa rya ORATOR amarushanwa yo kuvuga ururimi rw’Icyongereza (Rwanda National English Proficiency and Public Speaking Competition 2026), yagaragaje ubushobozi bw’urubyiruko mu kuvuga Icyongereza, gutanga ibitekerezo no kwigirira icyizere imbere y’abantu. Iri rushanwa ryasojwe ku rwego rw’igihugu nyuma…
Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2026, abanyeshuri bo kigo cy’amashuri y’inshuke n’abanza El- Shaddai School, giherereye mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, basoje ibirori bya mashuri y’incuke na banza. Nyiransabimana Zigama Charlotte, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ishuri El- Shaddai School, avuga ko isozwa ry’amashuri ari umunsi mukuru wishimirwa. Agira ati” […]
Ikigega RNIT (Rwanda National Investiment Trust Ltd), cyatangijwe mu 2016 hagamijwe kwimakaza umuco wo kwizigamira no gushora imari mu Banyarwanda, kimaze kuba kimwe mu nkingi z’isoko ry’imari ry’u Rwanda nyuma yo gukusanya arenga miliyari 145 y’amafaranga y’u Rwanda no kugera ku banyamigabane barenga ibihumbi 350 mu myaka 10 ishize. Ibi byagarutsweho ku Cyumweru, tariki ya […]
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (Primary Leaving Examinations – PLE) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi n’Umujyi wa Kigali basabye abanyeshuri kubikora nta bwoba, bavuga ko icyo basabwa ari ukugaragaza ubumenyi bamaze igihe biga, mu gihe Umujyi wa Kigali wizeye ko uyu mwaka uzatanga […]