# mu rwanda (news sources) — RSS Amplifier

Recent posts from the 1 feeds in the RSS Amplifier directory that cover mu rwanda.

Page: <https://rssamplifier.com/topics/mu-rwanda/news>  
Feed: <https://rssamplifier.com/topics/mu-rwanda/news.md>

---

## [Amagare: Umusambi Gravel Race yabaye ku nshuro ya kane](https://umuseke.rw/amagare-umusambi-gravel-race-yabaye-ku-nshuro-ya-kane/)

_2026-08-22 · HABIMANA Sadi · UMUSEKE_

Ubwo hakinwaga isiganwa ngarukamwaka ry’amagare rya ‘Umusambi Gravel Race 2026’ rigamije gutangirwamo ubutumwa bwo kubungabunga Umusambi, Muhoza Eric ni we wahize abandi mu cyiciro cy’abahungu. Iri siganwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, ribera mu Karere ka Gicumbi mu Mirenge irimo uwa Miyovu ari naho isiganwa ryasorejwe ariko abasiganwa banaciye mu \[…\]

## [Abakobwa bagaragaje impungenge ku bwiyongere bw&#8217;ingo zisenyuka](https://umuseke.rw/abakobwa-bagaragaje-impungenge-ku-bwiyongere-bwingo-zisenyuka/)

_2026-08-22 · Ange Eric Hatangimana · UMUSEKE_

Amajyepfo: Mu nama y’Igihugu y’abagore abakiri bato bagaragaje impungenge ku mibare y’abashaka gatanya ikomeje kwiyongera. Mu nama rusange ya 25 y’Inama y’Igihugu y’abagore, bamwe mu Rubyiruko rw’abakobwa bari bayitumiwemo, bavuga ko batewe inkeke n’imibare y’umwaka wa 2024 – 2025 igaragaza ko abashakanye 2,674 basabye gatanya, bakavuga ko ibi bikoma mu nkokora umushinga w’abakiri bato bifuza \[…\]

## [N&#8217;imva zabo tuzasaba zitahe tuzicire urubanza &#8211; U Burundi ku bashinjwa Coup d’état](https://umuseke.rw/nimva-zabo-tuzasaba-zitahe-tuzicire-urubanza-u-burundi-ku-bashinjwa-coup-detat/)

_2026-08-22 · MUGIRANEZA THIERRY · UMUSEKE_

Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi yatangaje ko iki gihugu kizakomeza gutegereza abo gishinja gushaka kugerageza gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka 11 ishize, kabone n’iyo baba barapfuye kizasaba ko imva zabo zicyurwa mu Burundi bacirirwe urubanza. Ndikuriyo yabitangaje kuri uyu Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026 mu kiganiro \[…\]

## [Abadipolomate bakorera mu Rwanda baganirijwe ku ngamba zo kurwanya ‘inzoga z’ibyuma’](https://umuseke.rw/abadipolomate-bakorera-mu-rwanda-baganirijwe-ku-ngamba-zo-kurwanya-inzoga-zibyuma/)

_2026-08-22 · MUGIRANEZA THIERRY · UMUSEKE_

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, bagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ku ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma’. Ni inama yabaye ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama…

## [Congo yakiriye inkingo za Ebola yishe abarenga 2500](https://umuseke.rw/congo-yakiriye-inkingo-za-ebola-yishe-abarenga-2500/)

_2026-08-22 · MUGIRANEZA THIERRY · UMUSEKE_

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo zo mu bwoko bwa Ervebo zije gufasha iki Gihugu guhangana n’icyorezo cya Ebola kimaze kwica abantu barenga 2500 mu barenga 5000 bacyanduye. Iciyiciro cya mbere cyari kigizwe n’inkingo 16,520 mu nkingo 50,120 iki Gihugu kizakira zageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili i Kinshasa ku \[…\]

## [Rayon Sports WFC na Mafunzo FC zaguye miswi](https://umuseke.rw/rayon-sports-wfc-na-mafunzo-fc-zaguye-miswi/)

_2026-08-22 · HABIMANA Sadi · UMUSEKE_

Mu mukino wa mbere w’itsinda A rya CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers 2026, Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda, yanganyije na Mafunzo WFC yo muri Zanzibar. Ni umukino wabaye kuwa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium. Saa Kumi z’amanywa, ni bwo umusifuzi yari atangije uyu mukino warimo imibare myinshi ku \[…\]

## [Abanya-Sudani y’Epfo batangiye neza CECAFA y’Abagore](https://umuseke.rw/abanya-sudani-yepfo-batangiye-neza-cecafa-yabagore/)

_2026-08-21 · HABIMANA Sadi · UMUSEKE_

Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, yatsinze Denden FC yo muri Eritrea ibitego 3-0 mu mukino wa mbere wo mu itsinda A muri CAF Women Champions League CECAFA Qualifiers 2026. Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Saba z’amanywa. Abanya-Sudani y’Epfo, batangiye iri rushanwa neza ndetse basoza igice cya Mbere bayoboye \[…\]

## [Urubyiruko rwa Afurika ruri kwigishwa uko AI yaba isoko y&#8217;ubukire](https://umuseke.rw/urubyiruko-rwa-afurika-ruri-kwigishwa-uko-ai-yaba-isoko-yubukire/)

_2026-08-21 · TUYISHIMIRE RAYMOND · UMUSEKE_

Mu Rwanda hatangiye inama y’iminsi itatu irebera hamwe uko urubyiruko rwa Afurika,rwahanga udushya bakoresheje ubwenge buhangano. Ni inama yiswe ‘AIESEC Alumni MEA Conference yatangiye 21-23 Kanama 2026,yiga uko urubyiruko rwatera imbere mu ikoranabuhanga no guhanga udushya,bagendeye ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano,AI. Iyi nama iri guhuza ibihugu 20 byo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu…

## [Yanga Princess yaguze undi Munyarwandakazi](https://umuseke.rw/yanga-princess-yaguze-undi-munyarwandakazi/)

_2026-08-21 · HABIMANA Sadi · UMUSEKE_

Nyuma yo guhirwa na Mukandayisenga Jeanine uzwi ku izina rya ‘Kaboy’, Yanga Princess yo muri Tanzania yaguze undi Munyarwandkazi, Mutuyimana Sandrine wakiniraga Inyemera WFC. Ni amakuru yemejwe n’iyi kipe iri muri ebyiri zikomeye muri ruhago muri Tanzania, ibicishije ku rukuta rwayo rwa Instagram. Bagize bati “Ikaze Mutuyimana Sandrine.” Ntabwo iyi kipe yatangaje ingano y’amasezerano uyu \[…\]

## [Umuhindo wa 2026 uteganyijwemo imvura nyinshi kurusha isanzwe](https://umuseke.rw/umuhindo-wa-2026-uteganyijwemo-imvura-nyinshi-kurusha-isanzwe/)

_2026-08-21 · MUGIRANEZA THIERRY · UMUSEKE_

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gihembwe cy’imvura y’Umuhindo kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza nu Ukuboza muri 2026, giteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, ikaba iri hejuru y’impuzandengo nibura y’imyaka 30 y’imvura isanzwe igwa mu Muhindo. Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Muhindo iri hagati ya milimetero \[…\]

## [Ship software peacefully (Sponsored)](https://crawlproof.com/a/kNfY6JmWNgQp)

_2026-08-21 · **Sponsored**_

Connect your repo and deploy instantly — Railway handles config, scaling, and monitoring.

## [U Burundi bwongeye guhisha inyubako z’ubucuruzi](https://umuseke.rw/u-burundi-bwongeye-guhisha-inyubako-zubucuruzi/)

_2026-08-21 · MUGIRANEZA THIERRY · UMUSEKE_

Inyubako ebyiri nini z’ubucuruzi mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi zizwi nka Gallerie Ndayizamba na Le Parisien, zafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye zirashya zirakongoka n’ibyari bizirimo. Ni inkongi yatangiye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026. Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umwotsi mwinshi w’umukara wakwiriye mu kirere cya Bujumbura. \[…\]

## [Kigali &#8211; Bavuga ko &#8216;ubugabo bwarwaye cancer&#8217;, bagasaba umuhisi n&#8217;umugenzi](https://umuseke.rw/polisi-yataye-muri-yombi-uwashinze-itsinda-ryabasabiriza-bavuga-ko-barwaye-ubugabo/)

_2026-08-21 · TUYISHIMIRE RAYMOND · UMUSEKE_

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yerekanye Nsabimana Janvier wari warashinze itsinda ry’abantu 15 basabirizaga mu bice bitandukanye by’igihugu ,babeshya ko barwaye kanseri ku bugabo. Polisi ivuga ko yafataga acide akayishyira ku myanya y’ibanga y’abagabo kugira ngo bagaragaze ko barwaye kanseri, maze abaturage bakabaha amafaranga bitaga ayo kwivuza ku buryo ku munsi yinjizaga miliyoni \[…\]

## [MINAGRI yatanze icyizere mu gufasha abahinzi kugabanya umusaruro wangirika](https://umuseke.rw/minagri-yatanze-icyizere-mu-gufasha-abahinzi-kugabanya-umusaruro-wangirika/)

_2026-08-21 · TUYISHIMIRE RAYMOND · UMUSEKE_

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yagaragaje ko mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika, yatangiye gufasha abahinzi kubona ibikorwaremezo bibafasha guhunika imyaka ndetse n’ubwanikiro buhagije, ibasaba gufata neza umusaruro. Byagarutsweho ubwo kuwa 20 Kamena 2026, Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB, MINAGRI n’abandi bafatanyabikorwa…

## [Igisirikare cya Congo kigambye guhanura drone ya AFC/M23](https://umuseke.rw/igisirikare-cya-congo-kigambye-guhanura-drone-ya-afc-m23/)

_2026-08-20 · Ange Eric Hatangimana · UMUSEKE_

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zahanuye indege nto itagira umupilote y’ubwiyahuze (kamikaze drone) mu misozi miremire yo muri Fizi. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, mu gace ka Ruyengo, muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo niho iriya drone yahanuriwe nk’uko igisirikare cya Congo kibivuga. Iyi ndege, \[…\]

## [Min Utumatwishima yasabye urubyiruko rw&#8217;Afurika kwanga ubukene](https://umuseke.rw/min-utumatwishima-yasabye-urubyiruko-rwafurika-kwanga-ubukene/)

_2026-08-20 · Elisée MUHIZI · UMUSEKE_

Mu ijambo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yajyejeje ku rubyiruko rw’Afurika, yabasabye kwanga ubukene ahubwo bagashyira imbere umurimo. Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yabibwiye urubyiruko rw’Afurika harimo abo mu Rwanda, Kenya, Uganda, Ghana, na Zimbabwe bagera kuri 350. Minisitiri Utumatwishima avuga ko…

## [CAF yateye utwatsi icyifuzo cya APR FC](https://umuseke.rw/caf-yateye-utwatsi-icyifuzo-cya-apr-fc/)

_2026-08-20 · HABIMANA Sadi · UMUSEKE_

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yasubije APR FC iyibwira ko ubusabe bwayo nta shingiro bufite, bityo ko izajya gukinira muri RDC. Ikipe y’Ingabo izahura na Les Aigles du Congo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2026-27, nyuma y’uko tombola yabaye ku wa 6 Kanama 2026 yarangiye aya makipe yisanze ari yo \[…\]

## [Rayon Sports WFC yahize kwegukana CECAFA izabera i Kigali](https://umuseke.rw/rayon-sports-wfc-yahize-kwegukana-cecafa-izabera-i-kigali/)

_2026-08-20 · HABIMANA Sadi · UMUSEKE_

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports WFC, Rwaka Claude yatangaje ko ikibazanye muri CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers 2026, ari ukwegukana igikombe. Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo mu Rwanda hatangire irushanwa CAF Women’s Champions League CECAFA Qualifiers 2026, abatoza bakomeje guhiga. Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda, yavuze ko \[…\]

## [Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bariyongereye](https://umuseke.rw/abanyeshuri-batsinze-ibizamini-bya-leta-bariyongereye/)

_2026-08-20 · MUGIRANEZA THIERRY · UMUSEKE_

Abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 bariyongereye, aho abatsinze amashuri abanza bavuye kuri 75,6% bagera kuri 88,21%, mu gihe mu cyiciro rusange abatsinze ari 85,7%. Ni amanota yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026. Ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe mu ntangiriro za Nyakanga 2026, \[…\]

## [Polisi y&#8217;u Rwanda n&#8217;iya Korea zasinye amasezerano](https://umuseke.rw/polisi-yu-rwanda-niya-korea-zasinye-amasezerano/)

_2026-08-20 · MUGIRANEZA THIERRY · UMUSEKE_

Polisi y’u Rwanda (RNP) na Polisi ya Koreya y’Epfo (KNPA), zasinye amasezerano amasezerano y’imikoranire (MoU) agamije guteza imbere ubufatanye bwa Polisi zombi arimo ayo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi. Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, i Seoul, muri Repubulika ya Koreya y’Epfo, hagati y’Umuyobozi Mukuru \[…\]

## [Abanyamerika batanu n’ukuriye ubutasi muri Ecuador bapfiriye muri Kenya](https://umuseke.rw/abanyamerika-batanu-nukuriye-ubutasi-muri-ecuador-bapfiriye-muri-kenya/)

_2026-08-20 · MUGIRANEZA THIERRY · UMUSEKE_

Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi muri Ecuador, Michele Sensi-Contug n’umugore we Stephany Hollihan, n’abandi banyamerika bane bari mu bantu barindwi bapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yabereye mu gace ka Samburu muri Kenya. Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026 ubwo aba biganjemo abacuruzi bakomeye indege barimo bari mu bikorwa by’ubukerarugendo yisekuraga \[…\]

## [Ship software peacefully (Sponsored)](https://crawlproof.com/a/serl1V7X8vRN)

_2026-08-20 · **Sponsored**_

Connect your repo and deploy instantly — Railway handles config, scaling, and monitoring.

## [Ni nde wagabye igitero cya drone kuri Hotel yo muri Fizi?](https://umuseke.rw/ni-nde-wagabye-igitero-cya-drone-kuri-hotel-yo-muri-fizi/)

_2026-08-20 · UMUSEKE · UMUSEKE_

Igitero cyagabwe kuri ‘Hotel Mwalu’ iherereye muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, cyakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko nta ruhande ruracyemera ku mugaragaro. Ni igitero abo ku ruhande rwa Leta ya Congo bashinja ko cyagabwe n’umutwe wa Twirwaneho ukorana na AFC/M23, naho ku rundi ruhande “rushyigikiye AFC/M23” rukavuga ko cyagabwe ku bantu bo mu \[…\]

## [Igitaramo cya Diamond i Kigali cyahumuye](https://umuseke.rw/igitaramo-cya-diamond-i-kigali-cyahumuye/)

_2026-08-20 · NDEKEZI Johnson · UMUSEKE_

Igitaramo gitegerejwemo Diamond Platnumz gikomeje gushyuha cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko abagitegura bagaragaje aho abifuza kucyitabira bashobora kugurira amatike. Iki gitaramo cyiswe “Diamond Platnumz Experience”, uyu muhanzi wubatse ibigwi mu muziki, azahurira ku rubyiniro n’abarimo Bruce Melodie, baherutse gukorana indirimbo “Pom Pom”. Hazaririmba kandi Nel Ngabo, DJ Marnaud ndetse…

## [Impamvu Kiyovu Sports yasezereye Mackenzi ikubagahu](https://umuseke.rw/impamvu-kiyovu-sports-yasezereye-mackenzi-ikubagahu/)

_2026-08-20 · HABIMANA Sadi · UMUSEKE_

Nyuma y’igihe gito atangiye akazi muri Kiyovu Sports nk’uwari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe \[Team management\], Nizigiyimana Karim uzwi nka ‘Mackenzi’, yahise atandukana nayo ku bw’impamvu zitahise zimenyekana. Mu minsi ishize hari humvikanye amakuru yavugaga ko Nizigiyimana Karim wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yagizwe Umukozi Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri Kiyovu Sports…

## [Luvumbu yashinje Ubutegetsi bwa RDC kumutererana](https://umuseke.rw/luvumbu-yashinje-ubutegetsi-bwa-rdc-kumutererana/)

_2026-08-20 · HABIMANA Sadi · UMUSEKE_

Héritier Nzinga Luvumbu wahoze akinira Rayon Sports mu myaka ibiri ishize, yavuze ko ari gupfa areba, ashinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyamara ubwo yavaga mu Rwanda yari yijejwe guhindurirwa ubuzima. Inkuru ivuga ku buzima busharira Luvumbu ari gucamo, yagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri RDC nyuma y’ibyo nyiri ubwite yashyize ku mbuga…

