# mu rwanda (blogs) — RSS Amplifier

Recent posts from the 1 feeds in the RSS Amplifier directory that cover mu rwanda.

Page: <https://rssamplifier.com/topics/mu-rwanda/blogs>  
Feed: <https://rssamplifier.com/topics/mu-rwanda/blogs.md>

---

## [Kigali: Barishimira ko ubucukuzi bw&#8217;amabuye y&#8217;agaciro bwa GAMICO Ltd bukomeje kugeza benshi ku iterambere](https://umwezi.rw/kigali-barishimira-ko-ubucukuzi-bwamabuye-yagaciro-bwa-gamico-ltd-bukomeje-kugeza-benshi-ku-iterambere/)

_2026-08-17 · Theodore Ntarindwa · umwezi_

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko impinduka zagezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na kompanyi ya GAMICO Ltd mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, zitagarukira ku kongera umusaruro gusa, ahubwo zimaze kuba umusingi w’iterambere ry’abakozi, imiryango yabo ndetse n’abaturage babukikije. Mu ruzinduko rwakorewe muri ibi birombe bicukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti,…

## [SINA Gerard Entreprise URWIBUTSO, yaguye ibikorwa, itangira gukora imyenda ya “Made in Rwanda”](https://umwezi.rw/sina-gerard-entreprise-urwibutso-yaguye-ibikorwa-itangira-gukora-imyenda-ya-made-in-rwanda/)

_2026-08-07 · Theodore Ntarindwa · umwezi_

Mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 29 ririmo kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, uruganda SINA Gerard Entreprise URWIBUTSO rwagaragaje igikorwa gishya cyo gukora imyenda ya “Made in Rwanda”, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byarwo byo kongerera agaciro ibikorerwa mu gihugu. Iyi ni imwe mu ntambwe nshya uru ruganda ruzwi cyane mu gutunganya ibikomoka ku \[…\]

## [Rwanda:Abaturage basabwa kwitegura gukoresha 4G na 5G](https://umwezi.rw/rwandaabaturage-basabwa-kwitegura-gukoresha-4g-na-5g/)

_2026-07-29 · Theodore Ntarindwa · umwezi_

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda yo guhagarika burundu ikoreshwa ry’imiyoboro ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho rizamura ireme rya serivisi z’itumanaho n’umuvuduko wa internet. Iyi gahunda yatangajwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), igaragaza ko umuyoboro wa 3G uzahagarikwa ku wa 30 Kamena 2027 ku rwego rw’igihugu, mu gihe 2G \[…\]

## [Abanyamakuru basabwe gukora inkuru z’ubuvugizi zireba ku nyungu rusange aho kwita ku nyungu z’umuntu ku giti cye](https://umwezi.rw/abanyamakuru-basabwe-gukora-inkuru-zubuvugizi-zireba-ku-nyungu-rusange-aho-kwita-ku-nyungu-zumuntu-ku-giti-cye/)

_2026-07-24 · Theodore Ntarindwa · umwezi_

Abanyamakuru bakora inkuru z’iperereza n’iz’ubuvugizi basabwe guharanira ko ibyo batangaza bishingiye ku nyungu rusange z’abaturage, aho kuba uburyo bwo kureba ku nyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa gufata uruhande mu bibazo bireba ubutabera. Ibi byagarutsweho mu mahugurwa ku gutangaza inkuru z’ibyaha (Training on Crime Reporting) yateguwe na Fojo Media Institute ku bufatanye na AFRI-MEDIA Ltd,…

## [Hashojwe amarushanwa y’abanyeshuri bahize abandi mu kuvuga no gutanga ibitekerezo mu rurimi rw’Icyongereza](https://umwezi.rw/hashojwe-amarushanwa-yabanyeshuri-bahize-abandi-mu-kuvuga-no-gutanga-ibitekerezo-mu-rurimi-rwicyongereza/)

_2026-07-19 · Theodore Ntarindwa · umwezi_

Abanyeshuri 120 bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’amashuri mu gihugu hose basoje irushanwa rya ORATOR amarushanwa yo kuvuga ururimi rw’Icyongereza (Rwanda National English Proficiency and Public Speaking Competition 2026), yagaragaje ubushobozi bw’urubyiruko mu kuvuga Icyongereza, gutanga ibitekerezo no kwigirira icyizere imbere y’abantu. Iri rushanwa ryasojwe ku rwego rw’igihugu nyuma…

## [FLEX 2026: U Rwanda rwiyemeje gukomeza gushora imari mu burezi, rusaba abafatanyabikorwa guhuza inkunga n’ibikenew](https://umwezi.rw/flex-2026-u-rwanda-rwiyemeje-gukomeza-gushora-imari-mu-burezi-rusaba-abafatanyabikorwa-guhuza-inkunga-nibikenew/)

_2026-07-16 · Theodore Ntarindwa · umwezi_

Mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushaka ibisubizo birambye byazamura ireme ry’uburezi bw’ibanze, u Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza gushora imari ihagije muri uru rwego, runasaba abafatanyabikorwa mu iterambere guhuza inkunga batanga n’ibikenewe byihutirwa muri buri gihugu kugira ngo abana bose babashe kugera ku burezi bufite ireme. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Joseph…

## [Nyarugenge:Ababyeyi bashimye uruhare rwa El-Shaddai School mu gutegura ejo hazaza h’abana babo](https://umwezi.rw/nyarugengeababyeyi-bashimye-uruhare-rwa-el-shaddai-school-mu-gutegura-ejo-hazaza-habana-babo/)

_2026-07-13 · Theodore Ntarindwa · umwezi_

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2026, abanyeshuri bo kigo cy’amashuri y’inshuke n’abanza El- Shaddai School, giherereye mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, basoje ibirori bya mashuri y’incuke na banza. Nyiransabimana Zigama Charlotte, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ishuri El- Shaddai School, avuga ko isozwa ry’amashuri ari umunsi mukuru wishimirwa. Agira ati” \[…\]

## [Rwanda: RNIT imaze gukusanya arenga miliyari 145 Frw](https://umwezi.rw/rnit-imaze-gukusanya-arenga-miliyari-145-frw/)

_2026-07-13 · Theodore Ntarindwa · umwezi_

Ikigega RNIT (Rwanda National Investiment Trust Ltd), cyatangijwe mu 2016 hagamijwe kwimakaza umuco wo kwizigamira no gushora imari mu Banyarwanda, kimaze kuba kimwe mu nkingi z’isoko ry’imari ry’u Rwanda nyuma yo gukusanya arenga miliyari 145 y’amafaranga y’u Rwanda no kugera ku banyamigabane barenga ibihumbi 350 mu myaka 10 ishize. Ibi byagarutsweho ku Cyumweru, tariki ya \[…\]

## [Airtel Rwanda na Watu byatangije gahunda yorohereza Abanyarwanda kubona smartphone ku nguzanyo](https://umwezi.rw/18677/)

_2026-07-10 · Theodore Ntarindwa · umwezi_

Abanyarwanda bifuza gutunga telefone zigezweho za Samsung ariko bakazitinya kubera igiciro, bagiye kujya bazibona mu buryo buboroheye bwo kuzishyura mu byiciro nyuma y’uko Airtel Rwanda na Watu Rwanda bitangije ubufatanye bugamije korohereza abakiriya kugera ku ikoranabuhanga. Ni ubufatanye bwatangijwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guteza imbere…

## [Home of the Agentic Pull Request (Sponsored)](https://crawlproof.com/a/yzortraSHQTk)

_2026-07-10 · **Sponsored**_

CLI-first, TUI-ready toolkits and a moshscript installer — join the waitlist

## [Abana basoje amashuri abanza basabwe gukora ibizamini bya leta nta bwoba](https://umwezi.rw/abana-basoje-amashuri-abanza-basabwe-gukora-ibizamini-bya-leta-nta-bwoba/)

_2026-07-07 · Theodore Ntarindwa · umwezi_

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (Primary Leaving Examinations – PLE) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi n’Umujyi wa Kigali basabye abanyeshuri kubikora nta bwoba, bavuga ko icyo basabwa ari ukugaragaza ubumenyi bamaze igihe biga, mu gihe Umujyi wa Kigali wizeye ko uyu mwaka uzatanga \[…\]

