# choir (news sources) — RSS Amplifier

Recent posts from the 1 feeds in the RSS Amplifier directory that cover choir.

Page: <https://rssamplifier.com/topics/choir/news>  
Feed: <https://rssamplifier.com/topics/choir/news.md>

---

## [Jonathan Bacogoza yateguje indirimbo 'Yangiriye Neza' igiye kumugarura mu muziki byeruye](https://paradise.rw/Jonathan-Bacogoza-yateguje-indirimbo-Yangiriye-Neza-igiye-kumugarura-mu-muziki.html)

_2026-08-21 · Jean D'Amour Habiyakare (Amourkare) · Tpn_

Umuhanzi w'umuziki wa Gospel, Jonathan Bacogoza, agiye kugaruka mu ruhando rwa muzika byeruye agaruwe n'indirimbo nshya yise “Yangiriye Neza” izajya hanze mu minsi ya vuba. Iyi ndirimbo izasohoka ku wa 26 Kanama 2026, nyuma y'umwaka yari amaze adasohora indirimbo nshya. Avuga ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bw'ishimwe no kwizera Imana, kandi ko ishingiye ku rugendo rwe n'ibyo yagiye anyuramo.…

## [Indonesia: Abantu 4 bakubiswe inkoni 100 mu ruhame bazira kuryamana batarashyingiranywa](https://paradise.rw/Imyaka-6-yose-itegerejwe-nka-Mesiya-Eric-Twishime-na-Ami-Prince-batanze.html)

_2026-08-21 · Pacifique Iraguha · Tpn_

Abantu 11 bakubiswe inkoni mu ruhame muri Banda Aceh, mu ntara ya Aceh muri Indonesia, bazira kurenga ku mategeko ya Sharia akurikizwa muri iyo ntara. Muri bo, abagabo babiri n'abagore babiri bakubiswe inkoni 100 buri wese, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina batarashyingirwa. Ibi bihano byatanzwe ku wa 20 Kanama 2026, muri pariki ya Bustanul Salatin i Banda Aceh, imbere…

## [Ni nk'umwana uvutse: Sauti Hewani Ministries yashyize hanze indirimbo 'Irembo' nyuma y'igihe itegerejwe](https://paradise.rw/Ni-nk-umwana-uvutse-Sauti-Hewani-Ministries-yashyize-hanze-indirimbo-Irembo.html)

_2026-08-21 · Pastor Rugamba Erneste · Tpn_

Korali Sauti Hewani Ministries yashyize hanze indirimbo nshya yise “Irembo”, nyuma y'igihe kitari gito yari imaze iteguza abakunzi bayo iki gihangano. Ni indirimbo yari imaze igihe itegerejwe, cyane cyane nyuma y'uko Sauti Hewani Ministries ishyize hanze umusogongero wayo, igatumira abakunzi bayo gutegereza indirimbo yuzuye. Nk'uko Paradise yari yarabibasezeranyije mu gihe cy'itegurwa ry'uyu…

## [Imyaka 6 yose itegerejwe: Eric Twishime na Ami Prince batanze inkomezi mu ndirimbo 'Umunyempaka'](https://paradise.rw/Imyaka-6-yose-itegerejwe-nka-Mesiya-Eric-Twishime-na-Ami-Prince-batanze-6793.html)

_2026-08-21 · Ev. Frodouard Uwifashije \[Obededomu\] · Tpn_

Umuramyi Eric Twishime yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umunyempaka”, yakoranye na Ami Prince, umwe mu baramyi bazwi muri Gisubizo Ministry. Iyi ndirimbo ifite umwihariko mu rugendo rwa Eric Twishime, kuko yayimazemo imyaka igera kuri itandatu ayikoraho. Avuga ko atayifata nk'indirimbo isanzwe, ahubwo ko ari ishimwe n'ubuhamya bw'isomo Imana yamwigishije mu gihe yamaze ategereje ko isohoka,…

## [Stellar Gospel Music Awards 2026: Lisa Knowles-Smith na Darrel Walls biganje mu begukanye ibihembo](https://paradise.rw/Stellar-Gospel-Music-Awards-2026-Lisa-Knowles-Smith-na-Darrel-Walls-biganje-mu.html)

_2026-08-21 · Ev. Frodouard Uwifashije \[Obededomu\] · Tpn_

Stellar Gospel Music Awards 2026, kimwe mu birori bikomeye bihemba abahanzi n'abakora umuziki wa Gospel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyongeye guhuriza hamwe amazina akomeye muri Gospel, aho Lisa Knowles-Smith, Darrel Walls na Vincent Bohanan & SOV bari mu bigaragaje cyane. Ibi birori byabaye ku nshuro ya 41, bibera i Charlotte muri Leta ya North Carolina, ku wa 15 Kanama 2026. Ibihembo…

## [Ibyo urubyiruko rwa AEBR rwungukiye mu gusura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora u Rwanda](https://paradise.rw/Ibyo-urubyiruko-rwa-AEBR-rwungukiye-mu-gusura-Ingoro-y-Amateka-y-Urugamba-rwo.html)

_2026-08-20 · Tpn_

Urubyiruko rusengera muri AEBR Kacyiru rwasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora u Rwanda, iherereye ku Mulindi w'Intwari mu Karere ka Gicumbi, rwigishwa amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu ndetse rushishikarizwa kuyigiraho amasomo y'ubumwe, gukunda igihugu, kwitanga no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda. Uru rugendo rwabaye ku wa 15 Kanama 2026, rugamije gufasha urubyiruko kurushaho…

## [Rubavu: Bethlehem Choir Set to Make a Comeback with New Song &#8216;Yesu Gusa'](https://paradise.rw/Rubavu-Bethlehem-Choir-Set-to-Make-a-Comeback-with-New-Song-Yesu-Gusa.html)

_2026-08-20 · Jean D'Amour Habiyakare (Amourkare) · Tpn_

Bethlehem Choir ADEPR Gisenyi has announced that it is set to release a new song titled “Yesu Gusa,” a special gospel project the choir says carries a powerful message that will touch the hearts of many. The renowned choir has been relatively quiet when it comes to releasing new music in recent times, but it is now making a comeback with fresh projects for its loyal audience. The first song they…

## [Bethlehem Choir yari imaze igihe icecetse igiye gushyira hanze indirimbo nshya 'Yesu Gusa'](https://paradise.rw/Bethlehem-Choir-yari-imaze-igihe-icecetse-igiye-gushyira-hanze-indirimbo-nshya.html)

_2026-08-20 · Jean D'Amour Habiyakare (Amourkare) · Tpn_

Korali Bethlehem Choir ADEPR Gisenyi yatangaje ko iri hafi gushyira hanze indirimbo nshya yise “Yesu Gusa”, igihangano bemeza ko kizaba kirimo ubutumwa buzakora ku mitima ya benshi. Bethlehem Choir ikunzwe cyane ariko ikaba yari imaze igihe itumvikana cyane mu bihangano bishya yongeye kwegura inanga aho igiye kugeza indirimbo nshya nyinshi ku bakunzi bayo. Ku ikubitiro, bateguje indirimbo nshya…

## [Gentil Misigaro yasohoye indirimbo 'Urakomeye' yagizwemo uruhare n'uwaririmbye muri Hoziana Choir](https://paradise.rw/Gentil-Misigaro-yasohoye-indirimbo-Urakomeye-yagizwemo-uruhare-n-uwaririmbye.html)

_2026-08-20 · Jean D'Amour Habiyakare (Amourkare) · Tpn_

Umuramyi Gentil Misigaro yasobanuye inkuru yihariye y'indirimbo ye nshya “Urakomeye”, avuga ko igitekerezo cyayo cyatangiye mu 2019 ubwo yari mu Bubiligi mu bitaramo. Gentil Misigaro yavuze ko ubwo yari acumbitse ategura igitaramo cyari gisigaje umunsi umwe, yasuwe n'umuhanzi Isaac Rabine, wari umwe mu baririmbyi bari gutaramana na we. Uyu Isaac Rabine akaba yararirimbye muri Hoziana Choir mbere…

## [Mami Espe yishimiye impeta ya kabiri yambitswe na Paul, ahishura n'amateka y'indirimbo &#8220;Umugisha&#8221;](https://paradise.rw/Mami-Espe-yishimiye-impeta-ya-kabiri-yambitswe-na-Paul-ahishura-n-amateka-y.html)

_2026-08-20 · Ev. Frodouard Uwifashije \[Obededomu\] · Tpn_

Umuramyi Mami Espe yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo kwambikwa impeta ya kabiri n'umugabo we Paul, avuga ko amagambo yamubwiye ubwo yamwambikaga iyo mpeta yakoze ku mutima we kandi amwibutsa urukundo n'ubwiza bw'imyaka bamaze babana. Mami Espe, umaze imyaka icumi abana na Paul, avuga ko impeta ya kabiri atayibonye nk'umutako gusa, ahubwo yayifashe nk'ikimenyetso cy'ishimwe n'urukundo umugabo…

## [Brisk AI News Briefings (Sponsored)](https://crawlproof.com/a/zaFeL98dhLsY)

_2026-08-20 · **Sponsored**_

Read AI summaries and listen to audio briefings for top stories.

## [Apostle Mignonne Kabera azabwiriza muri Worship Legacy Season 7 ya Gisubizo Ministry](https://paradise.rw/Apostle-Mignonne-Kabera-azabwiriza-muri-Worship-Legacy-Season-7-ya-Gisubizo.html)

_2026-08-20 · Ev. Frodouard Uwifashije \[Obededomu\] · Tpn_

Gisubizo Ministry igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo cyiswe Worship Legacy Concert Season 7, Apostle Mignonne Kabera azabwirizamo. Gisubizo Ministry yatangaje ko igeze kure imyiteguro y'igitaramo cyayo ngarukamwaka Worship Legacy Concert Season 7, giteganyijwe ku wa 13 Nzeri 2026 muri Camp Kigali, guhera saa 16:00. Muri iki gitaramo, Apostle Mignonne Alice Kabera azatanga ubutumwa…

## [Ap&#244;tre Gitwaza yagiye i Bujumbura mu kwizihiza imyaka 25 ya Zion Temple](https://paradise.rw/Apotre-Gitwaza-yagiye-i-Bujumbura-mu-kwizihiza-imyaka-25-ya-Zion-Temple.html)

_2026-08-19 · Jean D'Amour Habiyakare (Amourkare) · Tpn_

Apôtre Dr. Paul Gitwaza ari mu ruzinduko rw'ivugabutumwa mu Burundi rujyanye no kwizihiza imyaka 25 ya Zion Temple. Apôtre Dr. Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center akaba n'uwashinze Authentic Word Ministries, ari mu Burundi aho yitabiriye ibikorwa by'ivugabutumwa n'ibijyanye no kwizihiza imyaka 25 ishize Zion Temple Burundi itangiye umurimo. Urwo ruzinduko rwe…

## [Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya &#8220;Inkuru&#8221; ya Family of Singers ya EPR Kiyovu](https://paradise.rw/Ubutumwa-bukubiye-mu-ndirimbo-Inkuru-ya-Family-of-Singers.html)

_2026-08-19 · Ev. Frodouard Uwifashije \[Obededomu\] · Tpn_

Indirimbo “Inkuru” ya Family of Singers Choir yo muri EPR Paroisse Kiyovu, ni indirimbo yibanda ku butumwa bwo kwihana, kugarukira Imana, imbabazi n'agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo. Iyi ndirimbo yubakiye ku nkuru y'umwana w'ikirara uvugwa muri Bibiliya, wavuye iwabo akajya kure, ariko nyuma akisubiraho, agafata icyemezo cyo gusubira mu rugo kwa se. Family of Singers igaragaza ko uyu mwana amaze…

## [Ese abanyamuziki bo mu rusengero bakwiriye kwishyurwa amafaranga?](https://paradise.rw/Ese-abanyamuziki-bo-mu-rusengero-bakwiriye-kwishyurwa-amafaranga.html)

_2026-08-19 · Jean D'Amour Habiyakare (Amourkare) · Tpn_

Ikibazo cyabajijwe na Great Moses Music Academy ku rubuga rwa Instagram kigira kiti: "Ese abanyamuziki bo mu rusengero bakwiriye kwishyurwa cyangwa ntibabikwiriye?". Iki kibazo cyabajijwe na Great Moses Music Academy ku rubuga rwa Instagram ku wa 13 Kanama 2026, cyakuruye impaka ndende, aho abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye no kumenya niba abanyamuziki bakorera mu…

## [Twikira ubwambure bwa so: Abashumba bawe barimo gutongana wakora iki nk'umukristo?](https://paradise.rw/Twikira-ubwambure-bwa-so-Abashumba-bawe-barimo-gutongana-Nkumukristo-wakora-iki.html)

_2026-08-19 · Ev. Frodouard Uwifashije \[Obededomu\] · Tpn_

Shemu na Yafeti bafata umwenda, bawushyira ku ntugu zabo… batwikira ubwambure bwa se.” — Itangiriro 9:23. Nyuma y'Umwuzure, Nowa yatangiye guhinga ubutaka ateramo uruzabibu. (Itangiriro 9:21) Bukeye anywa vino yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye. Ham yabibonye aragenda abibwira abavandimwe be. Ariko Shemu na Yafeti bo bafashe umwenda, basubira inyuma kugira ngo batabona ubwambure bwa se,…

## [Uwazampa amahirwe yo guhura na Ap&#244;tre Gitwaza n'iyo namukora mu ntoki gusa Imana yashaka ikansezerera](https://paradise.rw/Uwazampa-amahirwe-yo-guhura-na-Apotre-Gitwaza-n-iyo-namukora-mu-ntoki-gusa.html)

_2026-08-18 · Our Reporter · Tpn_

"Apostle Gitwaza ni umukozi w'Imana w'ukuri, ni ukuri cyane!. Njyewe numvishe umuntu amuvuga nabi, yabona indi sura yanjye. Uwazampa amahirwe yo guhura na Apotre Gitwaza, n'iyo namukora mu ntoki gusa, Imana yashaka igasezerera njyewe umwana wayo". Umuhanzikazi w'Umunyarwandakazi ukora umuziki wa Gospel, akaba n'Umukristo utuye mu Rwanda muri Afrika, yatangaje ko afite icyifuzo gikomeye cyo…

## [Highlights from Revival Palace Community Church's 'Break Out Your Limits' Youth Conference in Rwanda](https://paradise.rw/Highlights-from-Revival-Palace-Community-Church-s-Break-Out-Your-Limits-Youth.html)

_2026-08-18 · Jean D'Amour Habiyakare (Amourkare) · Tpn_

Break Out Your Limits 2026 leaves Rwandan and international youth inspired to embrace unity, entrepreneurship, and purpose. Ended on August 16 after a week of empowering and uniting young Christian leaders from Rwanda and across Africa. The international Break Out Your Limits 2026 Conference, organized by Revival Palace Community Church in partnership with A Light to the Nations Africa Ministries,…

